Fitina Ombolenga yavuze abakinnyi bamusunikiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports
Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya APR FC, umukinnyi Fitina Ombolenga ukina kuri 2 mu ikipe y’igihugu amavubi yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports igihe kingana n’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi avuga ko nyuma yo gutandukana na APR FC abakinnyi barimo Muhire Kevin na Aimable Nsabimana ari bamwe mubamusunikiye kuza kuyikinira kubera ko ari abahanga . Fitina arizeza abarayo ko bagomba kurwanira igikombe kugera ku munsi wa nyuma. Akomeza avuga ko yizeye neza ko abakinnyi bazakinana mu Rayon Sports bazanamufasha gukomeza kuba nimero ya mbere mu kipe y’igihugu Amavubi.
Fitina Ombolenga anakomoza ku gitutu cyo kuba aje mu ikipe imaze igihe nta gikombe itwara.
“Igitutu cyo no muri APR FC yatwaraga ibikombe naragihoranaga, rero naha muri Rayon Sports nta kiza guhinduka, kuko iyo nyota ndayihorana. Nzakore ibishoboka byose ku buryo batazabona ko baguze nabi ”