FC Barcelone yatsinzwe n’ikipe yambara Vist Rwanda, iyiturutse inyuma. Ese yasigira Iyi kipe igikombe bamaze igihe birukaho amaso akaba yaraheze mu kirere??
Hari mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kane cya UEFA Champions League, wabereye ku kibuga cya Barcelone Estadio Olimpico Luis Campanys iri gukoresha yakira amakipe muri iyi minsi. Ni ikipe yatangiye ibona igitego hakiri kare cyane. Ku munota wa 12′ Raphinha yatsinze igitego ku mupira yari ahawe na Lamine Yamal abantu bahita batangira gutekereza ko ikipe yo mu mujyi w’i Paris itashye.
Gusa aka ya ndirimbo ngo ntibategereje ibyo kwera no kwirabura, Araujo yaje gukorera Bradley Barcola ikosa ahita ahabwa ikarita itukura itavuzweho rumwe. FC Barcelone yahise itangira kugorwa no gukina ari abkinnyi icumi inasatirwa cyane. Byahise bituma umutoza xavi Hernandez avanamo Yamal azana Inigo Martinez mu rwego kugarira. Gusa ku munota wa mirongo ine akagozi kaje gucika maze Ousmene Dembele aza gutsinda igitego cyo kwishyura bajya kuruhuka ari igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma y’iminota 9′ igice cya kabiri gitangiye, Vitinha yaje gutsinda igitego ku mupira yari ahawe na achiraf Hakim. Umusifuzi Istvan Kovacs ukomoka muri Romania yaje guha Xavi ikarita y’umutuku kubera kutishimira imisifurire, iba ikarita ya kabiri itukura ku ruhande rwa FC Barcelone nyuma yiyari yahawe Araujo. Umusifuzi kandi yaje gutanga penalty ku munota wa 61, Joao Cancelo yakandagiye Dembele ibitavuzweho rumwe nawe n’abafana Fc Barcelone. Kylian Mbappe ntakindi yagombaga gukora kitari ukunyeganyeza inshundura. Umukino ugana ku musozo Mpappe yaje gutera ishoti rikomeye cyane maze Ter Stegen ajya gutora umupira mu rushundura.
Umukino waje kurangira ari ibitego bine kuri kimwe, wateranya imikino yombi bikaba ibitego bitandatu kuri bine. Ikipe ya Paris Saint Germain ifite ubufatanye n’u Rwanda muri gahunda ya Vist Rwanda iba iteye intambwe ya kimwe cya kabiri. Iyi kipe igomba gukina Borussia Dortmund yasezeye Athelitico Madrid iyitsinze ibitego bine kuri bibiri. Igiteranyo k’ibitego bitanu kuri bine, bitewe n’uko umukino ubanza warangiye Athelitico Madrid iyoboye n’ibitego bibiri kuri kimwe.
Uyu munsi nabwo turaza kubona indi kipe yambara Vist Rwanda, igera muri kimwe cya kabiri. Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza na FC Bayern Munich yo mu Budage zombi zifitanye ubufatanye n’u Rwanda kandi ziraza guhura zishakamo ukomeza muri kimwe cya kabiri. Umukino ubanza wabereye mu Bwongereza warangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri. Ukomeza hagati yazo agomba guhura n’uza gukomeza hagati ya Real Madrid na Manchester City. Aba nabo baje kunganya umukino ubanza wabereye mu gihugu Espanye ibitego bitatu kuri bitatu