Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ingabo za Leta ya DR Congo zakoze ibitero ku nyeshyamba za FDLR hafi ya ‘centre’ ya Sake no ku nkambi y’impunzi hafi ya Goma mu ntara ya Kivu ya Ruguru, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP na Africa Intelligence.
Inyeshyamba za Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) byavuzwe n’inzobere za ONU ko zifatanya n’ingabo za FARDC mu bitero byo kurwanya M23, ibyo impande zombi zihakana.
Ikinyamakuru Africa Inteligence cyandika amakuru k’umutekano n’ubutasi, kivuga ko igitero cya FARDC mu ntangiriro z’iki cyumweru ku nyeshyamba za FDLR – “ubundi basanzwe bakorana” – cyari “kigamije kwica jenerali Pacifique Ntawunguka alias “Omega” umukuru wa gisirikare wa FDLR.
Umwe mu banyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma yabwiye BBC ko ku wa kane nabwo habaye imirwano hagati y’umutwe w’abakomando ba FARDC n’inyeshyamba za Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) ku nkambi y’impunzi ya Lushagala mu nkengero za Goma, ubwo FARDC yari igiye guhigayo inyeshyamba za FDLR.
BBC yabajije umuvugizi wa gisirikare wa FARDC ku bivugwa na AFP na Africa Intelligence ariko ntacyo yasubije kugeza ubu. Kandi igisirikare cya DR Congo ntacyo kiravuga kuri aya makuru.
Umuvugizi w’umutwe wa FDLR, uvuga ko yitwa Curé Ngoma, yabwiye BBC ko ibitero kuri FDLR byatangiye ku wa kabiri, ati: “Ariko twe ntabwo twemeza ko ari FARDC nyayo” irimo kubatera.
Africa Intelligence ivuga ko igitero cya FARDC kuri FDLR cyabaye nyuma y’igitutu amahanga yashyize kuri leta ya Kinshasa ishinjwa gufasha FDLR mu gihe nayo ishinja u Rwanda gufasha M23.
Iki kinyamakuru kivuga ko icyo gitero cyo guhiga Jenerali Omenga cyabereye mu gace ka Shovu hafi ya Sake ntacyo cyagezeho kuko Omega yamenye ibyacyo mbere akahava igitero kitarahagera.
Mu minsi ishize abategetsi ba DR Congo n’u Rwanda bahuriye mu biganiro i Luanda bisa naho ntacyo byagezeho kugeza ubu, nubwo impande zombi zumvikanye agahenge muri Nyakanga(7).
Kinshasa ishinja Kigali gufatanya na M23 naho Kigali igashinja Kinshasa gufatanya na FDLR. Impande zose zihakana ibyo birego, gusa ibyo birego ku mpande zombi byemezwa na raporo z’inzobere za ONU.
Amakuru yatanzwe na Minisitiri Patrick Muyaya wa DR Congo ni uko muri Angola impande zombi zaganiraga ku ngingo ebyiri; gusenya umutwe wa FDLR no kuvana ingabo z’u Rwanda muri DR Congo.
Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko ari ubwa mbere FARDC igabye igitero kuri FDLR kuva imirwano ya FARDC n’inyeshyamba za M23 yakongera kubura mu myaka ibiri ishize.
Curé Ngoma yabwiye BBC ko ibitero kuri bo “birimo kujyana n’ibyaganiriweho i Luanda byo kurandura FDLR”, gusa we akavuga ko abarimo kubatera ari “ingabo z’u Rwanda n’ibyitso mu ngabo za FARDC”.
Ngoma nta gihamya atanga yerekana ko ingabo z’u Rwanda zifite ibyitso muri FARDC cyangwa ko zifatanyije na FARDC kurwana na FDLR.
AFP ivuga ko ku wa kane FARDC yagerageje igitero kuri FDLR mu nkambi y’impunzi ya Lushagala ariko “isanga yakoze ikosa ryo gutera ibirindiro by’umutwe wa APCLS”, undi mutwe uri mu yitwa ‘Wazalendo’ ufatanya na leta ya Kinshasa, nk’uko bivugwa n’inzobere za ONU.
Curé Ngoma yabwiye BBC ko imirwano ikomeje bya hato na hato, ati: “…turahanganye nyine birumvikana, impunzi zo barimo kuzishwiragiza ariko natwe tugakora ‘defence’, ubwo natwe aho duhuriye na bo nyine turakocorana, ni urugamba mu rundi.”
Africa Intelligence ivuga ko Kinshasa yashyizweho igitutu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo yerekane ubushake bwayo mu kwitandukanya no kurandura FDLR, bityo FARDC yakoze ibitero igamije “gushimisha abafatanyabikorwa mpuzamahanga”.
Iki kinyamakuru kivuga ko mu “ibanga rikomeye” Jenerali Majoro Jérôme Chico Tshitambwe – umugaba wungirije wa FARDC ushinzwe ibikorwa (operations) – yageze i Goma tariki 19 Nzeri (9) “mu butumwa bwihariye [bwo] guhiga jenerali Omega”.
Gusa kubera urusobe rw’uburyo FARDC ikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ko ubwo butumwa bukomeye, kandi ntacyo burageraho kugeza ubu, nk’uko Africa Intelligence ibivuga.
Kugira ngo iyi ntambara mu burasirazuba bwa Congo irangire, amaso ahanzwe umugambi w’amahoro Perezida João Lourenço wa Angola yagejeje kuri bagenzi be b’u Rwanda na DR Congo mu kwezi gushize.
Gusa nyuma y’uko inama z’inzobere, abakuru b’ingabo n’ubutasi, na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ntacyo zigezeho kigaragaye, byitezwe ko Perezida Lourenço aganira na mugenzi we Félix Tshisekedi wa DR Congo – iruhande rw’inama rusange ya ONU i New York – ngo bumvikane ku ngingo ibinyamakuru byo muri Angola byavuze ko DR Congo itemeye mu biganiro biheruka i Luanda.