IMIKINO

Etoile de L’Est umugeni wayo yitabye Imana ku munsi w’ubukwe, ibyishimo bihinduka amaria.

Etoile de L’Est umugeni wayo yitabye Imana ku munsi w’ubukwe, ibyishimo bihinduka amaria.
  • PublishedMay 11, 2024

Imikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona isojwe ikipe ya Sunrise na Etoile zo mu ntara y’uburasirazuba arizo zigiye mu kiciro cya kabiri, naho Bugesera yagiye gukina uyu munsi ari iya nyuma iguma mu kiciro cya mbere yemye.

Ikipe ya Sunrise na Etoile ni amwe mu makipe yitwaye nabi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda Premier League mu mikino ibanza. Aya makipe ageze mu mikino ya nyuma atangira gushyiramo imbaraga zose by’umwihariko Etoile, kuko iyi Etoile de L’Est yagiye gukina umukino wa nyuma yari imaze gukorera amanota 12 kuri 15 yashobokaga mu mikino itanu. Iyi Etoile de L’Est yasabwaga kunganya byonyine yatsinzwe na Bugesera ibitego 3_0, Bugesera isigara mu kiciro cya mbere naho abandi bajya gukomereza mu cya kabiri.

Iyi Bugesera ni ubwa kabiri biyibayeho yikurikiranya kuko na saison ishize yategereje umunsi wa nyuma ngo imenyeko itazamanuka. Sunrise yo yasabwaga gutsinda yari yabikoze itsinda Mrine FC 3_1, gusa nayo ibyago byayo kwari ugutsinda kwa bugesera kuko yo yasengaga iuga ngo Etoile na Bugesera zinganye. APR FC yatwaye igikombe izagishikirizwa ku munsi w’ejo bakina n’amagaju. Kiyovu yabuze byose nk’ingata imennye mu myaka ibiri yabanje yanze gusoza saison mu marira itsinda Rayon Sports 1_0, ku munsi bizihizaho isabukuru y’imyaka 60 bamaze babonye izuba.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *