IMIKINO

Etincelles ishobora kuba itazongera kugaragara mu kibuga

Etincelles ishobora kuba itazongera kugaragara mu kibuga
  • PublishedSeptember 29, 2024

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bwatangaje ko buri mu biganiro n’Akarere ka Rubavu ngo kabe kabafasha kwishyura ibirarane by’imishahara abakinnyi bafitiwe bityo bagaruke mu myitozo yitegura umukino wa APR FC mu mpera z’iki cyumweru.

Abakinnyi bavuze ko batazasubira mu kibuga mu gihe cyose batari bishyurwa amafaranga bafitiwe y’ibirarane by’amezi abiri.

Ubwo twavuganaga n’umuyobozi w’ikipe ya Etincelles Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Depite yatubwiye ko kugeza ubu umuti w’iki kibazo utari waboneka ariko bari mu biganiro n’Akarere ngo harebwe ko byakemuka hakiri kare.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro n’abakinnyi ariko ntacyo turemeranya kugeza ubu kuko ibyo basaba birumvikana ntabwo byoroshye kujya mu kibuga aho uba bitameze neza.”

“Turi kuvugana n’Akarere ngo harebwe uburyo byabonerwa umuti kandi turizera ko biri buze gukemuka kuko uko byagenda kose umukino wa Etincelles tuzawukina.”

IGIHE ikaba yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa, gusa atubwira ko afite akazi kenshi ntacyo yatangaza muri ako kanya.

Ubuyobozi bwa Etincelles bwari bwatangaje ko uyu mwaka bifuza kuzakoresha Ingengo y’Imari ya Miliyoni 350 RWF gusa kugeza ubu Akarere ka Rubavu kakaba karemereye Miliyoni 127 RWF.

Amafaranga aba batanze ku ikubitiro akaba yarahise akoreshwa mu kugura abakinnyi no gutegura intangiriro za Shampiyona, ariko birangira habuze ayo guhemba abakinnyi ubu amezi abiri n’igice arashize imyitozo itangiye ariko ntacyo babona.

Etincelles ikaba ifite umukino w’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona izahuriramo na APR FC ku Cyumweru kuri Stade Umuganda.

 

Abakinnyi ba Etincelles bari gutaka inzara muri iyi minsi

 

 

Etincelles iheruka kunganya imikino ibiri harimo uwa Bugesera yakinnye mu mpera z’icyumweru gishize

 

Etincelles iheruka kunganya imikino ibiri harimo uwo yakiriyemo Police FC i Rubavu

 

Etincelles FC izakira APR FC ku Cyumweru

 

Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Depite yatangaje ko bizeye ko Akarere kazabaha amafaranga yo guhemba abakinnyi inkuru dukesha igihe

 


Kwamamaza
Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *