SOBANUKIRWA UBUZIMA

Ese Umuntu ufite Virusi itera SIDA aba ari umurwayi wa SIDA?

Ese Umuntu ufite Virusi itera SIDA aba ari  umurwayi wa SIDA?
  • PublishedJanuary 4, 2024

Hari ubwo usanga akenshi abantu bagorwa no gutandukanya kuba umuntu afite virusi itera SIDA n’umurwayi wa SIDA. Imvaho Nshya yatangarijwe na bamwe mu bakora muri serivisi z’ubuzima itandukaniro riri hagati y’umuntu ufite virusi itera SIDA n’umurwayi wa SIDA.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude yatangarije Imvaho Nshya ko umuntu wese ufite virusi itera SIDA mu maraso bitavuze ko ari umurwayi wa SIDA.

Yagize ati: “Ufite virusi itera SIDA ntibivuga ko ari umurwayi ariko ntabwo aba azakira, iyo tubimenye akomeza ahabwa imiti ubuzima bwe bwose. Tuvuga ko ari umurwayi wa SIDA, igihe yatangiye kugira ibyuririzi birimo mugiga, mburugu, imitezi ariko bikaza bishamikiye ko afite virusi itera SIDA”.

Yongeyeho ko kandi umubiri wa buri wese ugira uko uteye bitewe n’aho aba, ukagira uko uhangana n’indwara.

Ati: “Umubiri wa buri muntu wese ugira ubwirinzi bukora mu buryo bw’abasirikare bitwa CD4. Umuntu ufite ubwirinzi bwiza aba afite abasirikare 750 kuzamura ariko na byo bijyana n’umuntu kuko twese ntitugira CD4 zingana bitewe n’imiterere y’aho tuba, dutuye”.

Dr Munyemana yakomeje asobanura ko ufite virusi itera SIDA, intego iba ari ukugabanya ubwirinzi bw’umubiri busanzwe, udafata imiti neza bimanura CD4 ugasanga virusi zariyongereye noneho hakagabanyuka ubwirinzi bw’umubiri.

Umwe mu bafite Virusi itera SIDA wo mu Karere ka Kamonyi yatangarije Imvaho Nshya ko gukurikira inama yahawe n’abaganga zamufashije, ku buryo kuva yatangira kunywa imiti yumva ameze neza.

Yagize ati: “Naripimishije nsanga naranduye, njya ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Mbere nahoraga numva ntameze neza, nkorora, nshika intege, ariko maze kumenya uko mpagaze nagiye ku miti, nkurikiza inama za muganga none numva ubu meze neza”.

Ku bijyanye no gutandukanya ufite virusi itera SIDA n’umurwayi wa SIDA yavuze ko babisobanuriwe mu matsinda abizi. Muri rusange akaba agira inama buri wese kumenya uko ahagaze kugira ngo habeho kwirinda ko virusi itera SIDA yaganza ubwirinzi bw’umubiri, bikaba imvano yo kuba umurwayi wa SIDA.

Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe yatangarije Imvaho Nshya ko iyo umuntu amenye uko ahagaze, agakurikiza inama z’abaganga bituma ataganzwa na virusi itera SIDA, ngo ibyuririzi bimushobore, bityo abe umurwayi wa virusi itera SIDA.

Yagize ati: “Gufata imiti hakiri kare bituma umubiri utaganzwa n’indwara z’ibyuririzi ngo umuntu arembe, kuko ni bwo bavuga ko umuntu ari umurwayi wa SIDA”.

Izindi ndwara zikunda kwibasira uwamaze kurwara SIDA ni igituntu, zona, umuriro n’umutwe, umunaniro n’izindi

Kugeza ubu, nta muti uraboneka, gusa hari imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *