Nyuma Y’Imyaka 27, Uwivuganye TuPac Yatawe Muri Yombi
Nyuma y’aho Polisi yo muri Las Vegas yatangaje ko yataye muri yombi umugabo ufite aho ahuriye no kwica umuraperi Tupac Shakur, mukuru w’uyu muhanzi yagaragaje ko kubyutsa ikirego cye byongeye gutera umuryango ihungabana.
Mukuru wa Tupac witwa Mopreme Shakur mu kiganiro yagiranye na TMZ , yavuze ko guta muri yombi Duane Keith “Keefe D” Davis ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuvandimwe we bitavuze ko agiye kubona ubutabera nyuma y’igihe apfuye.
Yakomeje abwira iki kinyamakuru ko ategereje itabwa muri yombi ry’abandi bantu benshi bari bafite ukuboko kunini mu rupfu rwa Tupac.
Yanatangaje ko akeneye amakuru menshi ku rupfu rw’umuvandimwe we n’ubwo polisi yo yavuze ko Keefe D yamwishe ashaka kwihorera kubera ubushyamirane no kurwana byabaye mu 1996 ubwo Tupac yicwaga avuye mu mukino w’iteramakofe wa Mike Tyson.
Ngo uyu muraperi n’abo bari kumwe, basagariye umwe mu bo mu muryango y’uyu mugabo ukekwaho kwica Tupac bamujyaho barahondagura, undi na we mu kwihorera arasa uyu muraperi.
Mushiki wa Tupac witwa Sekyiwa “Set’’, we yasohoye itangazo avuga ko gufata ukekwaho kwica musaza we, ari kimwe mu bihamya by’ingenzi bishobora gutuma haboneka ubutabera nyuma y’imyaka 27 abantu bari mu rujijo.
Ati “Nta gushidikanya ko iki ari igihe cy’ingenzi, guceceka kw’imyaka 27 ku by’uru rubanza noneho bivuzwe mu majwi aranguruye muri sosiyete yacu.’’
Yakomeje agira ati “Ubuzima bwe n’urupfu rwe ntabwo bikwiriye kurenzwa ingohe, kandi ntibigomba kugenda gutyo ngo byibagirane. Rero , uyu munsi ni intsinzi ariko nzakomeza kugeza igihe ibimenyetso byose n’imanza bizarangirira.’’
Tupac yarasiwe i Las Vegas mu 1996. Ku wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2023 nibwo Polisi ya Las Vegas yataye muri yombi Duane Keith “Keefe D” Davis ukekwaho kwihisha inyuma y’urupfu rwe.
Tupac yapfuye ku myaka 25 ku wa 13 Nzeri 1996, icyumweru kimwe nyuma yo kuraswa inshuro enye ubwo yari mu modoka ye, mu muhanda.
Tupac Amaru Shakur, wamamaye nka 2Pac cyangwa Makaveli, ni umwe mu baraperi bakoze ibidasanzwe mu gihe yamaze ku Isi.
Yasohoye album ye ya mbere mu 1991. Yagurishije kopi zigera kuri miliyoni 75 ku isi hose. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “California Love”, “Hit em up”, “Dear Mama”, “All Eyez On Me”, “Changes” n’izindi.