DRC: America Ikomeje Kwifatanya Na DRC Congo Mu Kababaro K’abayo Bashegeshwe n’Ibiza.
Ambasade ya Amerika muri Kinshasa, yifatanyije na Kalehe, Intara imwe muzigize Kivu y’Amajyepfo ahaherutse kuba umwuzure udasanzwe wahitanye abatari bacye mu minsi ishize yuku kwezi kwe 5. Amerika ibinyujije mu muryango wayo United States Agency for International Development (USAID) iri kwita kubagizweho ingaruka n’Umwuzure, k’Ubufatanye na Guverinoma ya Democratic Republic of the Congo (DRC) n’indi miryango iharanira imibereho myiza ya muntu, hari gukorwa ibishoboka byose ngo ubufasha bucyenewe bugere kubabukeneye bose.
USAID n’Abafatanyabikorwa bayo bari gukoresha uko bashoboye ngo hatangwe ubufasha kubaturage bagizweho ingaruka, yaba ubufasha kubijyanye n’ubuvuzi, ibyo kurya, amafaranga yakoresha muburyo butandukanye, amazi, isuku, nibindi. Nkuko byatangajwe binyujijwe k’Urubuga rwa Murandasi rw’Ambasade y’America, Amerika yifatanyije n’abatuye mu duce twa Kivu y’Amajyepfo muburyo bwo guhangana n’Ingaruka zatewe n’Imyuzure.