CP John Bosco Kabera umuvugizi wa police y’urwanda yahagurukiye gukora umukwabu wo Gufata aba nyarwanaabakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga zitari inyarwanda
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera,yavuze ko urwego avugira rugiye gukora umukwabu wo gushakisha Abanyarwanda bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyamahanga by’umwihariko abo bikekwa ko baba baraziguze mu bihugu bituranyi nka congo
Inkuru z’Abanyarwanda bajya kugura ‘Permis’ mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntabwo ari nshya, gusa Polisi ivuga ko nayo ibizi kandi yiteguye guhangana nabyo.
CP Kabera yavuze ko muri Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga hari uburyo bwo gupima za ‘Permis’ kugira ngo bimenyekane ko ari inkorano cyane ko bafite amakuru y’ibihugu byose.
Ati “Mu Rwanda hakora impushya zo mu Rwanda zo gutwara ibinyabiziga, ntabwo iz’amahanga zemewe, hari igihe amategeko ateganya ukabihindura. Turaza gukora umukwabu ku bantu bafite impushya bakura mu mahanga, bajya kugurayo cyangwa bakoreye ku buryo uwo biza kugaragara ko […] ndetse hari abantu bashobora kuba bakora ibyaha.”“Umuntu tuza kujya dufata, tuzajya dufata uruhushya rwe turujyane hariya [muri Rwanda Forensic Laboratory] nidusanga atari umwimerere kuko ibimenyetso birahari, uwo muntu azafatwa nk’ukoresha inyandiko mpimbano, abihanirwe.”
CP Kabera avuga ko amategeko ateganya igihe abantu bagomba kumarana uruhushya rwo gutwara rwo mu mahanga, akaba yajya kuruhinduza. Gusa ngo abaguze iz’impimbano bararye bari menge.
Ati “Ibintu byo kujya mu bihugu duturanye bakajya kugura impushya batanga amafaranga, batanga amadolari, batanga ibiki, ntibyemewe. Mubibabwire cyangwa babyumve y’uko barimo gukora amakosa, barimo gukora n’ibyaha.”
“Izo mpushya n’izo dufite baje guhinduza, n’abo tuzazifatana bose tuzazijyana muri kiriya kigo tuzisuzumishe, uwo tuzasanga ko yagiye kuzicurisha akazigura azakurikiranwa […] abantu ni bareke kwiroha mu muhanda badafite uruhushya cyangwa ngo bajye gucirisha ibitemewe.”
Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.