AMAKURU

Burera: Umuhanda Gahunga- Cyanika watangiye gusanwa

Burera: Umuhanda Gahunga- Cyanika watangiye gusanwa
  • PublishedNovember 3, 2023

Nyuma y’aho Imvaho Nshya iganirije abakoresha n’abaturiye umuhanda Gahunga- Cyanika, bakayibwira impungenge n’akababaro baterwa n’uyu muhanda kubera ko ushaje, nyuma y’ibyumweru bibiri inkuru isohotse, none kuri ubu RTDA yatangiye kugenda isiba ibinogo, igikorwa cyashimishije abaturage.

Nsekanabo Jean de Dieu yagize ati: “Twishimiye uburyo uyu muhanda barimo gukuramo ibinogo n’ubwo utarimo kubakwa uko twifuza cyane ko twifuza ko wakwagurwa, turashimira ubuvugizi bwakozwe n’itangazamakuru harimo na Imvaho nshya, dushimiye kandi Perezida wacu wumvise ibyifuzo byacu”.

Umwe mu batwara imodoka muri uyu muhanda Musanze–Cyanika Habib Mugwaneza yavuze ko yishimiye iki gikorwa

Yagize ati: “Kuri ubu noneho twiteze ko ibi binogo n’ibizenga by’amazi bigiye kugabanyuka yenda ibindi bikorwa birimo nko kubaka imiferege bizakorwa nyuma ariko turaba duhumetseho, turashimira itangazamakuru”.

Kuri rukuta rwa x ya RTDA yagize iti: “Imirimo yo gusana umuhanda wa Musanze –cyanika, irarimbanyije ku gice cyari gisigaye cya Gahunga  kugera ku mupaka wa Cyanika.

Ibi bikaba biri mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano w’abakoresha uyu muhanda, uw’ibinyabiziga biwukoresha, no koroshya ubuhahirane nyambukiranyamipaka”.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *