AMAKURU

Bugesera: Amakimbirane yo mu miryango yujuje inzererezi mu mujyi

Bugesera: Amakimbirane yo mu miryango yujuje inzererezi mu mujyi
  • PublishedDecember 14, 2023

Bamwe mu bana baba ku muhanda mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bazwi nka Marine, bifuza ko bahakurwa ariko bagashaka aho bashyirwa ntibasubizwe mu makimbirane n’ibibazo biri mu miryango yabo kuko ari byo bituma bahava.

Bamwe mu bo Imvaho Nshya yasanze mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bavuze ko impamvu ituma bajya mu buzererezi biterwa n’amakimbirane ahora mu miryango baturukamo, bakajya gushakira umutekano mu muhanda.

Gusa ngo ubuzima na bo babayemo ntibabwishimira kuko bifuza ko inzego z’ubuyobozi zabakura mu muhanda bagashakirwa aho bashyirwa cyangwa indi miryango ibitaho na bo bagasubira mu ishuri no mu buzima busanzwe kuko batifuza gusubira mu bibazo bahunze iwabo.

Kubwimana Zachary (izina ryahinduwe) hamwe na bagenzi be bavuze ko bamaze igihe kinini mu muhanda ndetse harimo n’abatarajya mu ishuri mu myaka babayeho, gusa ariko ngo ubuzima babayemo bifuza ko babuvamo na bo bakiga bakaziteza imbere.

Yagize ati: “Mfite imyaka 11 ariko kuva nabaho ntabwo ndajya ku ishuri, amakimbirane y’ababyeyi banjye yatumye njya mu muhanda. Ngize amahirwe nkabona unkura mu muhanda ariko ntansubize mu rugo; akanjyana mu ishuri akangurira ibikoresho by’ishuri nanjye naba umwana mu rugo nkajya nkora n’imirimo.”

Ibi kandi bishimangirwa na mugenzi we wagize ati, “Mbonye umuntu umfasha akanshyira mu rugo ariko atansubije iwacu nava mu muhanda. Ngize umugisha hakagira unshyira mu ishuri akampa amakayi, impuzankano n’inkweto nkarya no ku ishuri, sinakongera kugaruka mu muhanda kandi nakwiga mbishyizeho umutima”.

Uyu nawe yagize ati: “Njyewe ikintu kinkura mu rugo ni inkoni nkubitwa, bakandaza hanze imibu nayo ikarara indya. Mbonye aho kuba najya mpaba niga bakanyereka n’imirimo nshoboye nkayikora nkahaba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko nta bigo bifasha abana babayeho muri ubwo buzima ariko, bari gushyira imbaraga mu kwigisha ababyeyi n’imiryango ifite abana bari mu muhanda kuva mu makimbirane bakabigisha no kugarura abana mu ngo zabo.

Yagize ati: “Igikorwa ni ukwigisha imiryango aba bana baturukamo kugira ngo yumve inshingano zayo ive mu makimbirane irere abana bayo, kuko nta kindi cyakorwa bitewe nuko nta kigo tuzubaka kirera abana ababyeyi bananiwe kurera ahubwo tugomba gukomeza kwigisha ababyeyi n’icyo tugenda dukora.”

Mutabazi Richard yakomeje agira ati: “Tugenda dufatanya n’abafatanyabikorwa mu gihe imiryango yigishwa, iyo umwana tumubonye mu muhanda cyangwa tumukuyemo aho tumushyira hari abafatanyabikorwa badufasha kubaganiriza no mu gihe dushakisha umuryango we ariko icyo dukora ni ukumusubiza mu muryango we, tugakurikirana n’uwo muryango kandi hari benshi bawusubiramo bigakunda”.

Abana bari mu muhanda mu mujyi wa Nyamata bari mu kigero cy’imyaka 9-16.

Imibare yatangajwe n’Akarere ka Bugesera muri Gashyantare 2023, igaragaza ko abana bataye amashuri ntibarigarukemo barengaga 400 ibishobora kuba bitiza umurindi iki kibazo cy’abana baba mu mihanda.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *