Bob Wine yahishuye ko hari inshuti zamuvuyeho akiba umunyapolitiki
Umuhanzi ukunzwe muri Uganda akanaba na Perezida w’Ishyaka National Unity Platform (NUP) Boby Wine, yatangaje ko kuba umunyapolitiki byamukuyeho zimwe mu nshuti.
Yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yahuraga n’umucuruzi Godfrey Kirumira mu bukwe, amushinja guhagarika ubushuti bwa kera bari bafitanye.
Bobi Wine yavuze ko we na Kirumira bahoze ari inshuti magara, ariko ko uwo muherwe yahagaritse umubano wabo ubwo Bobi Wine yari atangiye urugendo rwo guhagararira ishyaka rye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati: “Kirumira yahoze ari inshuti yanje, vuba aha ubwo natangiraga kuvugisha ukuri, we na benshi mu nshuti zanjye bahise bansiga, ubu basigaye bantinya cyane.”
Mu ijambo rye rigufi, Bobi Wine yavuze ko abantu nka Kirumira bahoze bahura na we kenshi gashoboka ndetse ko ari gake bashoboraga kurara batabonaye, ariko ubu bakaba badashaka ko kubonana na we.
Ati: “Baje aho ndi mu mwijima bonyongorera ko bashyigikiye icyifuzo cyanjye, ariko ntibashobora ku bigaragaza ku mugaragaro.”
Ati: “Urashobora kunyirinda ni byo, ariko icyo ngusabye ni ukujya kubwira abo bantu ko ndi umuntu mwiza, mfite imyitwarire myiza, umuntu uzi ubwenge, ukunda Igihugu, kandi ikiruta byose mfite ubutwari. Ntabwo ntinya imbere y’icyagirira nabi Iguhugu cyanjye.”
Ibi byanashimangiwe na Kirumira, wavuze ko koko we na Bobi Wine bari inshuti ndetse bafatanyije no gutegura ubukwe bwa Bobi Wine bwabaye mu 2011.
Ati: “Ni byo twarabanye ndabyibuka twararanye amajoro tutaryama turimo gutegura ubukwe bwe, uyu munsi nshimishijwe no kuba yarahawe umugisha kandi akaba umuntu w’icyubahiro.”
Aba bagabo bombi bahuriye mu bukwe bwa Mutesasira Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta wo mu bwami bwa Buganda.