Biteye agahinda: umuzunguzayi yagonzwe acika ukuguru
Mu karere ka Gasabo umudugudu wa Kabuhunde ya 2 akagari ka Kagugu umurenge wa Kinyinya habereye impanuka iteye ubwoba.
Umunyerondo uzwi nka Cungumuntu yarakurikiye umuzunguzayi kugirango amwambure ibyo yari afite kuko ubuzunguzayi butemewe maze umuzunguzayi ariruka ageze muri ropuwe agongwa na moto .
Ubwo umunyamakuru wa IJWI MONITOR yegeraga abari aho iyo mpanuka yabereye, bavuzeko byose byatewe n’uwo munyerondo kuko yamushumurije umumotari amwirukaho birangira habaye impanuka maze uwo munyerondo abonye ibibaye ahita yirukanka nawe.
Uwo muzunguzayi yacitse ukuguru . Avira mo imbere ababara no kumutwe Muburyo buteye ubwoba.
Twegereye motari wamugonze Uzwi nka Nyandwi Jean De Diue we yavuzeko na we ubwe atazi uko byagenze yisanze ari hasi.
Gusa abaturage bakomeje kuvuga ngo ibintu byo kwirukankana abazunguzayi nibabireke kuko bizatuma abantu bahasiga ubuzima kandi arugushaka ubuzima ahubwo bikavamo kubura ubuzima.