IMYIDAGADURO

Bebe cool arenda kwicwa n’imijugujugu aterwa nabahanzi ba Uganda yise aba tindi

Bebe cool arenda kwicwa n’imijugujugu aterwa nabahanzi ba Uganda yise aba tindi
  • PublishedSeptember 29, 2023

Umuhanzi w’ubukombe Bebe Cool ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda yatangiye kwibasirwa n’abahanzi batandukanye mu iki gihugu ny’uma y’uko atangaje ko ari abakene nta kintu bagira bakura mu muziki, bakaba bari kumusaba kuwureka.

Umuhanzikazi Priscilla Zawedde wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Azawi, aherutse kugaragaza ibyiyumviro bye no kutihanganira umuhanzi Bebe Cool nyuma yo kugaragaza ikibazo cy’amafaranga, amusaba ko yareka umuziki aho kugira ngo asabirize amafaranga Leta.

Mu kiganiro na Televiziyo NBS, Azawi, umuhanzikazi wamenyekanye cyane muri Uganda bitewe n’impano ye idasanzwe afite mu muziki, yatunguranye ubwo yasabaga uwitwa Bebe Cool kureka umuziki igihe cyose abona nta by’ingenzi afite byo kuwukora harimo n’amafaranga.

Yagize ati” Niba Bebe Cool nta mafaranga afite yo gukora umuziki  nk’uko abivuga, ubundi kubera iki atareka kuwukora ngo ajye kureba ibindi akora, hanyuma umuziki akawurekera abawushoboye?, Ibi ngibi rwose mbivuze mbabaye cyane ntabwo umuhanzi ukomeye nka Bebe Cool yari akwiriye kuba yavuga ibintu nka buriya nyamara umuziki umutunze igihe kitari gito, none ari gusabiriza?, rwose ikintu namwisabira ni uko yawureka hanyuma abashoboye bagakomeza”.

Ibi Azawi abivuze, nyuma y’uko umuhanzi Bebe Cool aherutse kugaragaza ko mu bahanzi ba Uganda harimo ikibazo kibugarije cy’ubukene gituma imiziki yabo iguma hasi.

Azawi yifatiye ku gahanga Bebe Cool nyuma yo kuvuga ko abahanzi bo muri Uganda ari abakene.

Bebe Cool yavugaga ko ikibazo cyo kuba nta mafaranga abahanzi bagira, biri mu bituma abahanzi bakuru bo muri Uganda, batabasha kuzamura barumuna babo bafite impano mu muziki kuko buriya gukora indirimbo, kwamamaza ibikorwa by’umuhanzi byose bisaba amafaranga, hano Bebe Cool akaba yaragaragazaga ko ayo mafaranga kuyabona bigoranye.

Uyu muhanzi yasabaga Leta yabo kugira ikintu yabafasha nk’abahanzi bo muri Uganda kugira ngo babashe kuzamura no guteza umuziki wabo ku ruhando mpuzamahanga.

Hano ikintu yibandagaho ni ukuba babashoramo amafaranga bakabasha gukora umuziki yabo ndetse na Labels zabo zasubiye hasi bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *