B_thray (muheto Bertrand) aritegura kubona imfuraye nyuma yamezi 3 gusa asyingirannywe n’umufashawe
Nyuma y’amezi akabakaba atatu bashyingiranywe, umuraperi Muheto Bertrand wamamaye nka B-Threy n’umufasha we Keza Muheto bari kwitegura kwibaruka imfura yabo.
Umuryango w’Umuraperi B-Threy n’Umufasha we Keza Naillah bari kwitegura kwibaruka imfura yabo, nyuma y’iminsi 73 bashyingiranywe mu muhango wabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.
Mu mashusho Keza Naillah yatambukije ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza atwite inda nkuru, arenzaho amagambo agaragaza ko yishimiye kuba agiye kwibaruka imfura.
Keza yatambukije aya mashusho agaragaza ko atwite inda nkuru, nyuma y’iminsi mike atangaje ko B-Threy yamubereye umubyeyi wa kabiri, inshuti ye magara, akaba n’ingabo imukingira.
B-Threy aherutse kwifashisha umufasha we mu mashusho y’ndirimbo nshya yise “Nakwica” yakoze akubutse mu rugendo ruzenguruka ibihugu birimo Kenya, yaherekejemo inzu y’imideri ya Moshions.
Tariki 11 Werurwe 2023 ni bwo umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B Threy yarongoye Keza Nailla bari bamaze igihe mu rukundo.itegura kwibaruka imfura yabo.B Threy yarushinze na Keza Naillah tariki 11 Werurwe 2023, mu muhango wabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali