AMAKURU

Angola: Abapasiteri batawe muri yombi bakurikiranyweho gutegura no gukora igiterane bambaye imyenda ya Gisirikare

Angola: Abapasiteri batawe muri yombi bakurikiranyweho gutegura no gukora igiterane bambaye imyenda ya Gisirikare
  • PublishedApril 14, 2023

Mu gihugu cya Angola, Abapasiteri babiri batawe muri yombi bazira kwambara imyenda isa neza n’iya igisirikare cya Angola.

Aba bakozi b’Imana  basengera mu itorero ritari ryemerwa muri iki gihugu ryitwa (jeshi la imani) Igisirikare cy’amahoro.

Amakuru avuga ko inzego z’ubutasi (SIC) arizo zataye muri yombi abo bagabo nyuma yaho hasohokeye video igaragaza abo bapasiteri  bari mu giterane cyari kitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 80  bambaye imyenda isa neza n’iyambarwa n’ingabo za Angola harimo n’ibirango byambarwa  n’abasirikare bakuru.

Umuvugizi w’ururwego rw’ubutasi ( SIC) Manuel Halaiwa, yavuze ko abo bagabo bazakurikiranwa ku cyaha cyo kwambara imyenda  isa n’iyingabo za Angola, ikindi nuko iryo torero ritaremerwa kuko nta byangombwa rifite.

Ikinyamakuru VOA giherutse gutangaza ko inzego z’umutekano muri Angola zigiye gushakisha abantu bashinze insengero zitemewe ndetse nabavuga ko bakora ibitangaza.

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *