Amateka yisubiyemo ubugira kabiri, uburakari bukomeye cyane mu Manchester United.
Buri gihe iyo umwaka urangiye mu ikipe ya Manchester United, bafata umwanya bagashimira abakinnyi mu bagabo, abagore mu ngimbi n’abangavu, abatoza, n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ibikorwa bya Unite bitwaye neza mu ikipe yabo.
Nk’uko byari byagenze mu mwaka w’imikino wa 2021_2022, ibi bihembo ntabizatangwa bitewe n’umusaruro mubi iyi kipe yagize iyi saison. Mu mwaka 2021_2022 ikipe yatozwaga n’umutoza Ralf Rangnick basozanya umusaruro mubi, kuko yasoreje ku mwanya wa 6 n’amanota 58 nta gitego nta n’umwenda wacyo, ibihembo nabwo ntibyatanzwe.
Uyu mwaka byari biteganyijwe ko ibi birori byari kuzaba ku wa 20 z’uku kwezi, mbere ho iminsi itanu ku mukino wa nyuma uzabahuza na Manchester City muri FA CUP. Kuri ubu ikipe ya Manchester United iri ku mwanya wa 8 n’amanota 54 n’umenda w’ibitego 4.
Iyi kipe isigaje gukina na Newcastle United ikazasoreza kwa Brighton. Uyu musaruro ntuzagira ingaruka ku ikipe y’abagabo gusa kuko no mu yandi makipe ya United nta bihembo bizigera bitangwa.