I Nyamata Hateraniye Inama Itegura Imyitozo Ya Ushirikiano Imara 2024
Abasirikare, abapolisi, abakora muri za gereza, abakora mu nzego z’abinjira n’abasohoka n’abasivile bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba batangiye inama y’iminsi itatu itegura Imyitozo y’Ingabo za EAC, izwi nka Ushirikiano Imara 2024.
Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 65 bahagarariye ibihugu bya EAC, iri kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera, kuva ku wa Kabiri, tariki ya 26 Nzeri 2023.
Mu butumwa bwe atangiza iyi nama, Brig Gen J Baptist Ngiruwonsanga, wari uhagarariye u Rwanda, yahaye ikaze abashyitsi bayitabiriye.
Yavuze ko u Rwanda rufite umuhate kandi rwiteguye kwakira Imyitozo ya Ushirikiano Imara 2024, izaba iba ku nshuro ya 13.
Col William Rusodoka, wari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko iyi nama ari intambwe y’ingenzi mu gutegura imyitozo ihuriweho n’ibihugu byo mu Karere binyuze mu mikoranire no kubaka ubushobozi bw’ingabo, Polisi, abasivili n’abafatanyabikorwa mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije umutekano.
Iyi nama yitezweho kuganirirwamo igihe, ingengo y’imari n’indi mishinga ihuriweho n’abasirikare n’abasivili izakorwa mu gihe cya Ushirikiano Imara 2024.
Izaniga ku bijyanye n’imiyoborere n’izindi gahunda nk’ibikoresho bizakenerwa mu gukora igenzura ahazabera imyitozo.
Imyitozo ya Ushirikiano Imara iri gutegurwa mu gihe iheruka yabereye mu Karere ka Musanze, aho yasorejwe muri Kamena 2023.
Iyi myitozo y’ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abasaga 600 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu bigize EAC mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Musanze.
Muri iyi myitozo, abayitabiriye bafashishaga ishusho y’igihugu cyiswe “Kangoma”; cyugarijwe n’ibibazo byinshi birimo iterabwoba, ishimutwa ry’ubwato n’ihohoterwa ry’abaturage ndetse n’ibiza bicyugarije.
Ushirikiano Imara ni imyitozo iba buri mwaka, yateguwe mu guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya EAC mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere. Yatangiye gukorwa mu 2004 aho Ingabo za EAC zihugurwa ku bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye, zigahora ziteguye gutabara aho bibaye ngombwa.