Gicumbi: Yasanzwe Yapfiriye Mu Buriri bw’Umugore Bikekwa Ko Yari Umusambane We
Umusore w’imyaka 28 wo mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi yasazwe mu buriri bw’ umugore bikekwa ko bari basanzwe basambana yapfuye, aho bikekwa ko yakubiswe isuka mu mutwe.
Ibi byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa 4 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Ntabangira, Akagari ka Kigogo mu Murenge wa Nyankenke.
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu musore yasanzwe yoroshe ishuka mu buriri, yapfiriye mu cyumba kirimo n’isuka. Yari afite igikomere ari nayo yabaye intandaro yo gukeka ko yaba yakubiswe iyi suka.
Uwahise akekwaho kuba inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera ni uyu mugore w’imyaka 34 bivugwa ko bari basanzwe banafitanye umubano wihariye, dore ko bivugwa ko bararanaga, bwacya uyu musore agataha iwabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke, Mwumvaneza Didas yabwiye IGIHE ko aya makuru bamaze kuyumva ariko bakiri kuyakurikirana.
Ati “Umugabo wishwe akubiswe natwe tumaze kubyumva, ariko turi mu nzira tujya kureba aho byabereye.”