AMAKURU

French: Igihangange Mu Mukino Wa Tennis, Rafael Nadal, Yavuye Mu Marushanwa Yuyu Mwaka.

French: Igihangange Mu Mukino Wa Tennis, Rafael Nadal, Yavuye Mu Marushanwa Yuyu Mwaka.
  • PublishedMay 19, 2023

Nyuma yo kugira imvune mu rukenyerero mu mezi ashize, Rafael w’Imyaka 36, Yatangaje ko atagishoboye kwitabira amarushwanwa azwi nka French Open, agomba gutangira kuri uyu wa mbere muri sitade ya Roland-Garros i Paris mu Bufaransa akageza ku itariki 11 z’ukwezi kwa 6.

“Ntabwo ngishoboye kuzakina muri Roland-Garros, nkuko mubizi nakoze uko nshoboye buri munsi mu mezi ane ashize nubwo yari amezi yankomereye kuko ntabwo twigeze tubasha kubona igisubizo cy’Ikibazo nagize mu rukenyerero ubwo narindi muri Australia, kubwibyo rero ndumva rwose ntiyumva kandi siniteguye guhangana mu mikino nkuko mbyifuza muri sitade ya Roland-Garros.” Ibi Rafael yabitangarije Abanyamakuru ubwo yarari i Mallorca muri Spain.

Rafael yagize imvune ubwo yakinaga igice cya kabiri cy’Umukino wari wamuhuje nuwitwa Machenzie McDonald mu marushanwa ya Australian Open, mu kwezi kwa mbere.

Rafael ni umukinnyi wa Tennis wabigize umwuga, ubimazemo imyaka 22 akaba yarubatse izina atsindira imidari itandukanye kuko yatsinze irushanwa rya French Open inshuro 14, atsinda irushanwa rya Australian Open inshuro 2, n’izindi nshuro 4 atsinda irushanwa rya America Open, ndetse n’Inshuro zindi ebyiri muri Wimbledons..

Rafael yavuzeko atazi niba iri ariryo rushanwa rye ryanyuma mbere y’uko ava mu mukino wa Tennis kubw’Izabukuru. Agira ati: “Ntabwo nshaka kuvuga ikintu kimwe ngo nindangiza nkore ikindi. Nibyiza ko nabifata uko biri ubundi ngategereza ikizaza gishoboka.”

Mbere gato muri uyu mwaka nubundi, Rafael yari yasezeye mu marushanwa ya Monte Carlo, Monaco; Madrid na Rome. Gusa kuri uyu wa kane yari yavuze ko nubundi bitazamubuza kwitabira imikino ya Olympics izabera i Paris mu Bufaransa mu Impeshyi itaha.

 

Source: National Public Radio, United States.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *