AMAKURU

Kenya: Umubare W’abakiristu Bishwe N’inzara Ngo Bajye Mu Ijuru Umaze Kwiyongera.

Kenya: Umubare W’abakiristu Bishwe N’inzara Ngo Bajye Mu Ijuru Umaze Kwiyongera.
  • PublishedMay 19, 2023

Inzego z’umutekano n’iz’ubuzima muri Kenya zatangaje ko umubare w’abakirisitu bishwe n’inzara nyuma y’inyigisho bahabwaga ngo bazagere mu ijuru, umaze kugera kuri 235.

Aba bakirisitu bapfuye bivugwa ko bari abayoboke b’itorero Good News International Church rya Paul Mackenzie.

Imibiri yabo yatangiye kuboneka mu kwezi gushize mu ishyamba rya Shakahola riri mu karere ka Kilifi, aho bivugwa ko Pasiteri Paul Mackenzie yoherezaga abayoboke be kwiyiriza kugeza bapfuye ngo bazajye mu ijuru.

Biteganyijwe ko inzego zishinzwe gutaburura ahashyinguwe abo bayoboke kuri uyu wa Gatanu zirafata akaruhuko, kugira ngo zihe umwanya abashinzwe gusuzuma imirambo bapime imirambo 123 imaze kuboneka mu cyiciro cya kabiri.

Polisi yatangaje ko kuri uwo musozi yahasanze abandi bantu bane bari gusenga ngo bicwe n’inzara babone uko bajya mu ijuru. Bahise bafatwa bajya kwitwabaho n’inzego zibishinzwe kuko harimo abari barembye.

Kugeza ubu abantu batarabonerwa irengero ni 613, abatabawe ni 89 naho abatawe muri yombi ni 31.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *