Igitero Cy’Indege Cya Israeli Cyahitaye Abagera Kuri 27
Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko igitero cy’indege cya Isiraheli ku ishuri rya Loni ryari ryuzuyemo abantu babarirwa mu magana bimuwe mu mujyi wa Gaza rwagati cyahitanye nibura abantu 27.
Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyagabye igitero ku ishuri ry’umuryango w’abibumbye ryari ricumbikiye abo mu mutwe wa Hamas. Abanyamakuru baho batangaje ko indege y’intambara yo muri Isiraheli yarashe misile ebyiri mu byumba by’ishuri hejuru y’ishuri mu nkambi y’impunzi ya Nuseirat.
Amashusho ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga ibyumba by’ishuri byarashwe hamwe n’imirambo izingiye mu bitambaro muri morgue.
Umugore wakomerekeye muri icyo gitero yatabaje binyuze muri videwo imwe muzanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga asakuza agira ati: “Twimuwe inshuro nyinshi. Twiciwe abana, nibindi byinshi. Iyi ntambara irarambiranye rwose.”
Umuyobozi w’ikigo cy’itangazamakuru cya Hamas, Ismail al-Thawabta, yahakanye ibyo Isiraheli ivuga ko ishuri ry’umuryango w’abibumbye ko ryihishemo abo mu mutwe wa Hamas.
Nkuko yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters, yagize ati: “Hakoreshejwe inkuru mpimbano kugira ngo bashyigikire icyaha cy’ubugome cyakorewe abantu bari bamaze kwimurwa.”
Mu itangazo ry’ingabo z’igihugu cya Isiraheli (IDF) havuzwe ko indege zakoze “igitero simusiga ku kigo cya Hamas cyashyizwe mu ishuri rya Unrwa mu gace ka Nuseirat”.
Ryavuze ko hishwe ibyihebe bya Hamas na Jihad byagize uruhare mu gitero cyo ku ya 7 Ukwakira cyagabwe ku majyepfo ya Isiraheli, ubwo hapfaga abantu bagera ku 1,200 abandi 251 bakajyanwa bugwate.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko kuva icyo gihe byibuze abantu 36,580 biciwe muri Gaza.
Source: BBC News