Mu Byishimo Byinshi, Minisitiri w’Uburezi, Yagaragaje Ifoto Idasanzwe Kuri We
Ku wa 14 Ukuboza 2023, ni bwo u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abarimu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Abarimu dukeneye mu burezi twifuza’.
Ni umunsi abantu by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bashimira abarimu babigishije, bababwira ko ari ab’agaciro ndetse ibyo bagezeho byinshi ari bo babikesha.
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, nawe yifurije umunsi mwiza abarimu bo mu Rwanda by’umwihariko uwamwigishije mu mashuri abanza, aho yasangije abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwe ifoto bari kumwe.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa X [Twitter] yagize ati “Uyu munsi turizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarimu. Turashimira cyane abarimu mwese. Uyu munsi ndibuka Mwarimu Epiphanie, wanyigishije mu wa Gatandatu w’amashuri abanza kuri École Primaire de Kibuye mu 2001.”