AMAKURU

Incamake Ku Makuru Avugwa Ku Ntambara Hagati ya Israeli na Hamas

Incamake Ku Makuru Avugwa Ku Ntambara Hagati ya Israeli na Hamas
  • PublishedDecember 12, 2023

Minisitiri w’ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant, avuga ko ingabo zabo zazengurutse ibirindiro bya nyuma bya Hamas i Jabaliya na Shejaiya mu majyaruguru ya Gaza.

Avuga ko abakozi ba Hamas babarirwa mu magana muri Gaza bitanze cyangwa batawe muri yombi mu minsi yashize, kandi uyu mutwe uri hafi gusenywa mu majyaruguru.

Isiraheli ivuga ko ubugenzuzi bw’imfashanyo yinjira muri Gaza buratangira kuri uyu wa kabiri, kandi ko iyi nkunga igomba kwikuba kabiri.

Ku wa mbere, ibitero bikaze by’indege byagaragaye mu majyaruguru ya Gaza mu gihe ibisasu bya roketi bya Palesitine byibasiye Isiraheli yo mu majyepfo no hagati.

Isiraheli yasabye abanya Gaza guhunga bava mu bice bimwe na bimwe byo mu majyepfo ya Khan Younis berekeza i Rafah, mu gihe tanki za Isiraheli zerekezaga mu mujyi rwagati.

Ku ya 7 Ukwakira, Hamas yinjiye muri Isiraheli, ihitana abantu 1,200 ndetse ifata bugwate 240 – bamwe muri bo bararekurwa mu gihe gito cy’agahenge cyatanzwe mu bwumvikane.

Isiraheli yagabye ibitero by’indege n’ibitero byo ku butaka muri Gaza. Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza ivuga ko Isiraheli yahitanye abantu bagera ku 18,200.

 

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *