AMAKURU

Amakuru Agezweho Ku Ntambara Hagati ya Israeli na Hamas

Amakuru Agezweho Ku Ntambara Hagati ya Israeli na Hamas
  • PublishedNovember 21, 2023

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ati: Dukomeje igikorwa cyo kubohoza abantu ashimuswe na Hamas ku ya 7 Ukwakira bakajyanwa muri Gaza.

Umuyobozi wa Hamas mbere gato yavuze ko iri tsinda riri hafi yo kugirana amasezerano y’amahoro na Isiraheli bituma bizera ko ihagarikwa ry’imirwano rishobora gutuma harekurwa abafashwe bugwate.

Umuryango utabara imbabare ICRC – washishikarije ibyo gukora amasezerano kubijyanye n’abafashwe bugwate – wahuye n’abayobozi ba Hamas, ibyo bikaba byaratumye icyizere cyiyongera.

Umuhuza wa Qatari avuga ko ibiganiro biri gusozera ngo bagere ku masezerano kuva amakimbirane yatangira – kandi Amerika yavuze ko habaho agahenge ku mirwano kugira ngo abafashwe bugwate basohoke neza.

Hagati aho, imirwano irakomeje muri Gaza, aho ingabo za Isiraheli zivuga ko zazengurutse umujyi wa Jabaliya mu majyaruguru.

Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko abantu 13,300, barimo abana barenga 5,000, baguye mu bikorwa bya Israeli.

Isiraheli yatangiye kwibasira Gaza iyobowe na Hamas nyuma yuko abarwanyi ba Hamas bambutse umupaka ku ya 7 Ukwakira, bahitana abantu 1,200 abandi barenga 200 batwarwa bunyago.

 

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *