Amakuru Agezweho Ku Ntambara Hagati ya Israeli na Hamas
Israel ivuga ko ingabo zayo muri Gaza zabonye umurambo w’uwari wafashwe bunyago witwa Yehudit Weiss, umukecuru w’imyaka 65 washimuswe na Hamas ku ya 7 Ukwakira.
Abayobozi bavuga ko yakuwe mu nyubako yegeranye n’ibitaro bya Shifa, mu gihe igisirikare cyemeza ko gikomeje ibikorwa byacyo nkuko biteganyijwe muri ako gace.
Umuyobozi w’ibitaro yavuze ko abarwayi babarirwa mu magana bari bakiri aho; mu gihe mbere ho gato umutangabuhamya yari yabwiye BBC ko “abasirikare bari hose, kandi barasa impande zose”
Isiraheli ivuga ko ingabo zayo zasanze umwobo w’indake hamwe n’imodoka yatoye uruhumbu ku muharuro w’ibitaro.
Amasosiyete y’itumanaho ya Palesitine avuga ko telefone zigendanwa na interineti byavuho muri Gaza kubera kubura lisansi.
Ibigo by’itumanaho nka Jawwal na Paltel bivuga ko amasoko yose yingufu zitanga amashanyarazi yavuyeho; Isiraheli yahagaritse byose usibye kugemura lisansi muri Gaza nabwo gake cyane, kuva intambara yatangira.
Isiraheli yatangiye kwibasira Gaza nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku ya 7 Ukwakira, aho abantu 1200 bishwe ndetse n’abafashwe bugwate barengaga 200.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko kuva icyo gihe abantu barenga 11,500 biciwe i Gaza.
Source: BBC News