South Africa: Hafashwe Uwahinduye Isura Ya Perezida Akayifashisha Mu Mashusho Y’urukozasoni.
Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo zataye muri yombi umugabo w’imyaka 34 wahinduye amashusho ya filime z’urukozasoni, agashyiraho umutwe wa Perezida Cyril Ramaphosa agamije kuyobya rubanda.
Polisi yatangaje ko uwo muntu yafataga amashusho ya filime z’urukozasoni agahindura umutwe agashyiraho uwa Perezida, hanyuma akayakwirakwiza.
Yabikoze kandi no kuri Minisitiri ushinzwe Polisi ,Bheki Cele, n’umugore we, nk’uko Aljazeera yabitangaje.
Biteganyijwe ko uyu mugabo agezwa mu rukiko kuri uyu wa Kabiri ashinjwa ibyaha bikorewe ku ikoranabuhanga byo guhindura umwimerere w’amakuru ya mudasobwa.
Bivugwa ko ayo mashusho yagiye akwirakwizwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abashinzwe umutekano nka Polisi ndetse no muri rubanda.
Iperereza ryatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi, ukekwa afatwa ku Cyumweru gishize.
Gukora filime z’urukozasoni biremewe muri Afurika y’Epfo, ariko kuzikwirakwiza ntibyemewe.