AMAKURU

Perezida wa Tanzania Yitabiriye Inama Iramara Iminsi Itatu mu Rwanda

Perezida wa Tanzania Yitabiriye Inama Iramara Iminsi Itatu mu Rwanda
  • PublishedNovember 1, 2023

Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu Tariki 1 Ugushyingo 2023, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya 23 ya WTTC yiga ku hazaza h’ubukerarugendo.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc.

Iyi nama yatangiye kuva tariki ya 1 ikazageza tariki 3 Ugushyingo 2023. Ni ku nshuro ya mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika, ikaba yarahuriranye n’ihuriro rya 23 rya WTTC.

Perezida Samia Suluhu Hassan, yaherukaga kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda muri Kamena ya 2021, yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ndetse bagirana ibiganiro byahise bikurikirwa n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama Perezida wa Tanzania yitabiriye, irahuriramo abagera ku 2000, aho bagomba gutanga ibiganiro biganisha ku kurushaho kunoza, kubaka ubudahangarwa no gutegura ahazaza h’urwego rw’ubukerarugendo n’uruhare rwarwo mu iterambere ry’Isi n’abayituye.

Mu Gushyingo 2022 mu nama ya ‘WTTC2022’ yari imaze iminsi ibiri ibera i Riyadh muri Arabie Saoudite, nibwo hatangajwe ko u Rwanda rutorewe kwakira inama ya World Travel and Tourism Council (WTTC), ku nshuro yayo ya 23.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *