AMAKURU

Abagurisha Inyama z’Imbwa Bafatiwe Imyanzuro Ikarishye

Abagurisha Inyama z’Imbwa Bafatiwe Imyanzuro Ikarishye
  • PublishedOctober 31, 2023

Hashize iminsi hagaragara abantu bafatanywe inyama z’Imbwa bazibaze bagatangaza ko ziba zigiye gutekwa no kotswa ngo zigaburirwe abantu muri za Restora nyamara hari itegeko rihana abacuruza izi nyama z’imbwa.

Ingingo ya 174 mu gitabo cy’amategko ahana ibyaha ivuga ko Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Umwe mu banyamategeko utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko abantu babaga imbwa baba bakoze icyaha cyo kuzica atari izabo kandi bakabeshya abaguzi ko izo nyama ari itungo ry’ihene.

Ati “ Ubundi gufata itungo ry’imbwa akaryica kandi Atari irye ubwaryo bigize icyaha, kurigaburira undi muntu umubeshya ko ari Ihene cyangwa irindi tungo nabyo bigize icyaha, niyo mpamvu uwafatiwe muri iryo kosa itegeko rimuhana”.

Uretse kuba bigize icyaha kubaga Imbwa birimo n’ingaruka nyinshi kuwayiriye atabizi kuko abazibaga baba batabanje kuzipimisha indwara bikaba byaviramo nyirukuyirya kurwara indwara yatewe n’izo nyama zitapimwe.

Gashirabake Isdole ni umuganga w’amatungo mukarere ka Gicumbi avuga ko ubundi mu matungo ari ku rutondo agomba gupimwa mbere yo kubagwa Imbwa zitarimo, ikaba ariyo mpamvu abazibaga batazipimisha nk’uko bigenda ku yandi matungo kuko bitemewe kubaga imbwa ngo iribwe n’abantu.

Ati “Ingaruka zirimo ni ugucuruza inyama zitizewe ubuziranenge bwazo bikaba byagira ingaruka ku waziriye igihe iyo mbwa yabazwe ifite ubundi burwayi”.

Gashirabake avuga ko imbwa zikingirwa indwara y’ibisazi mu rwego rwo kurinda ko yaruma umuntu cyangwa andi matungo ikayanduza.

Indi mpamvu imbwa zikingirwa ni uko ari inyamaswa ibana n’abantu kandi ihura nabo, ndetse ikaba yaba mu rugo rurimo andi matungo.

Mu muco Nyarwanda Imbwa ntiribwa

Abantu batandukanye bagize icyo bavuga kuri aba bantu bagaburira imbwa abandi cyane mu ma Resitora ahuriramo abantu benshi.

Bugingo Anacret avuga ko imbwa mu muco wa Kinyarwanda irinda urugo itaribwa.
Ati “ Wenda bitewe n’igihugu n’umuco wacyo bashobora kuyirya ariko mu Rwanda ntaho nigeze mbona imbwa iribwa rwose ahubwo abo bazigaburira abandi numva bahanwa kuko baba bakora ibizira bitandukanye n’umuco wacu”.

Uretse no kuba mu muco nyarwanda kizira kurya imbwa Bugingo avuga ko umuntu kugiti cye aramutse yumva ashaka kuyirya yayigura cyangwa akayicirira akayirya wenyine ariko ntayigaburire abandi rwihishwa.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *