AMAKURU

Intambara Hagati ya Israeli na Hamas: Amakuru Mashya

Intambara Hagati ya Israeli na Hamas: Amakuru Mashya
  • PublishedOctober 23, 2023

Ni ryari Isiraheli izagaba ibitero byayo byo kubutaka?

Kuva ibitero bya Hamas byo ku ya 7 Ukwakira byaba, Isiraheli yateye ibisasu Gaza kandi ikusanya ingabo ku mupaka, bigaragara ko yiteguye kugaba igitero ku butaka.

Mu biganiro bitandukanye, abavugizi babiri b’ingabo z’igihugu cya Isiraheli basubije ikibazo cyo kumenya igihe igitero nk’iki kizabera.

Lt Col Peter Lenner yabwiye Newshour ya BBC ko igihe cyo gutera kizagenwa hagendewe ku bikorwa byo kurekura abafashwe bugwate benshi bafashwe na Hamas.

Agira ati: “Igitero cyo ku butaka nikiramuka kibaye, kizaba mu gihe cyacyo cyagenwe”.

Hagati aho, Lt Col Jonathan Conricus yabwiye ikigo gishinzwe gukwirakwiza amakuru muri Ositaraliya ko “intambara izarangira” igihe Hamas yamanitse amaboko ikarekura abo yafashe bugwate.

Niba Hamas ikomeje kwinangira, Conricus yagize ati: “birashoboka ko tuzinjira yo tukabyikorera”.

Ati: “Intambara izarangira Hamas yasenywe kuburyo itazigera yongera kugira ubushobozi bwo kubangamira umusivili uwo ari we wese”.

 

OMS irasaba Isiraheli kongera gusuzuma itegeko ryo kwimura abantu

Nkuko twabibatangarije mbere, Isiraheli yategetse abantu bose bo mu majyaruguru ya Gaza kwimuka ako karere, harimo n’abari mu bitaro.

Umuvugizi w’umuryango w’ubuzima ku isi, Tarik Jašarević, n’uyu muryango barahamagarira Isiraheli kongera gusuzuma iryo tegeko.

Yatangarije BBC ati: “Hari abarwayi bahari badashobora kwimurwa gusa, benshi bari mu byuma bibafasha guhumeka, hari impinja zivuka muri incubator, abantu bameze nabi, kandi biragoye cyane kubimura”.

Ati: “Turasaba Isiraheli kongera gusuzuma iri teka”.

Jašarević yavuze ko amakamyo ane y’ibikoresho byo kubaga, ndetse n’imiti y’indwara zidakira yazanywe muri Gaza anyuze ku mupaka wa Rafah vuba aha, “ariko ibyo ntibihagije”.

Yavuze ko hari amakamyo menshi afite ibikoresho yiteguye guca ku mupaka wa Misiri, ariko akaba adafite icyizere cy’uko ibyo bikoresho bishobora kuzanwa neza.

 

Umuvugizi wa IDF: “Niba udashobora kumva ukwirwanaho kwa Isiraheli, hari ibitagenda neza muri wowe.”

Umuvugizi w’ingabo z’igihugu cya Isiraheli yavuze ko niba abantu badashobora gushyigikira Isiraheli mu ntambara barwanya Hamas, hari ikintu “kitameze neza” mu myitwarire yabo.

Lt Col Jonathan Conricus ubwo yavuganaga n’ikigo cya Ositaraliya gishinzwe gutangaza amakuru, cyari cyaramubajije ibijyanye n’impaka zaberaga i Sydney ku bijyanye n’uko inzu y’umujyi igomba gucanwa mu mabara y’ibendera rya Isiraheli.

Umuyobozi w’akarere ka Sydney, Clover Moore, yatangaje ko arahakana icyifuzo cyo kumurika amatara byagombaga kuba uyu munsi, kubera ko kinyuranyije n’indangagaciro z’umujyi zishyira hamwe.

Conricus yagize ati: “Biragaragara neza hano. Ntabwo turi abagizi ba nabi. Ntabwo twatangije iyi ntambara. Ntabwo twinjiye mu gace kabo ngo tujyane abagore n’abana. Ubu turirwanaho. Niba utemeranya nibyo, ngira ngo hari ibitagenda neza muri wowe. ”

Yongeyeho ko yagejeje ubutumwa bwe ku “bantu basanzwe, abaturage b’ubutegetsi n’abayobozi batowe”.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, imiryango ishinzwe imfashanyo n’impuguke z’umuryango w’abibumbye banenze ituritsa ry’igisasu cya Isiraheli n’igitero cy’akarere ka Gaza, bavuga ko ari “igihano rusange” cy’abasivili baho.

Igihe ibara ry’ubururu n’umweru bya Isiraheli ryerekanaga kuri Sydney Opera House mu ntangiriro z’uku kwezi, imitwe ishyigikiye Palesitine yari yakoze imyigaragambyo ikikije igishushanyo cy’igihugu.

Inzu y’Umujyi wa Sydney nijoro
Amabara ya Isiraheli yari yakijwe mbere kuri Sydney Opera House, bituma habaho imyigaragambyo ishyigikiye Palesitine

 

“Hari mubare munini w’abahitanwe n’igitero cya nijoro kuri Gaza”

Nk’uko byatangajwe na minisiteri y’imbere mu gihugu i Hamas muri Gaza, ngo igitero cyaraye kibaye mu karere ka Gaza cyatumye abantu benshi bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikabije.

Nkuko Minisiteri yabitangaje ibinyujijeje ku rubuga rwa Telegram, yavuze ko ibitero byabaye mu ijoro ndetse no mu gitondo cya kare gusa ntabwo yatanze umubare nyawo wabahitanywe n’ibyo bitero. Yavuze ko amazu menshi yarashweho “nta nteguza”.

Minisiteri yasakaje urukurikirane rw’amashusho asa naho yerekana inyubako zaturikiye hamwe n’abakozi bashinzwe ubutabazi batoragura imibiri mu matongo nyuma yibyo bitero.

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *