Israeli Iraburira Abanya Gaza Barenga Miliyoni Imwe Ibategeka Kwimuka
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rivuga ko Isiraheli iburira abantu bose bo mu majyaruguru ya Gaza – abantu bagera kuri miliyoni 1.1M – kwimukira mu majyepfo ya Strip mu masaha 24 ari imbere. Igisirikare cya Isiraheli cyabwiye mu buryo butaziguye abatuye Umujyi wa Gaza kwimuka kubw’ “umutekano n’ubwirinzi” byabo, kubera ko ingabo zacyo ari nyinshi kandi zisumbirije agace barimo.
Umuryango w’abibumbye wasabye Isiraheli gukuraho iryo tegeko, ivuga ko bidashoboka ko Abanyapalestine bakubahiriza ibyo basabwa muburyo bworoshye. Hamas yashimuse byibuze abantu 150 ibajyana muri Gaza mu gitero cyagabwe kuri Isiraheli mu mpera z’icyumweru cyahitanye abantu 1,300.
Abashinzwe ubuzima muri Palesitine bavuga ko abantu barenga 1,400 biciwe muri Gaza kuva Isiraheli yagaba ibitero by’indege. Iturika ribaye nyuma yo gufungirwa burundu lisansi, n’ibiryo n’amazi bisa naho bishize. Isiraheli ivuga ko itazakuraho imipaka keretse Hamas irekuye abo yafashe bugwate bose.
Ahandi, amashuri atatu y’Abayahudi yo mu majyaruguru ya Londres yabwiye ababyeyi ko batazafungura imiryango vuba aha, kubera impungenge z’umutekano muke.
Source: BBC News