Israeli Ikomeje Kwihorera Kuri Gaza
Isiraheli ivuga ko kugota Gaza bitazarangira kugeza igihe Abisiraheli bari bafashwe bugwate barekuriwe. Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi n’amazi, Israel Katz, yagize ati: “Nta mashanyarazi cyangwa amazi bizakoreshwa kandi nta kamyo ya lisansi izinjira muri Gaza.”
Nibura abafashwe bugwate 150 nibo bajyanwe muri Gaza mu gitero cya Hamas cyagabwe kuri Isiraheli mu mpera z’icyumweru cyanahitanye abantu 1,200. Umubare nk’uwo w’abantu biciwe muri Gaza kuva Isiraheli yagaba ibitero by’indege byo kwihorera, naho abandi 338,000 bakuwe mu byabo.
Ku wa gatatu, sitasiyo imwe rukumbi y’amashanyarazi muri Gaza yabuze lisansi, bivuze ko Gaza iteze amaso za moteri zitanga ingufu nk’iz’umuriro w’amashanyarazi.
Igisirikare cya Isiraheli kivuga ko ibitero by’indege byibasiye umuyoboro munini w’inzira zica munsi y’ubutaka wa Hamas. Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yageze muri Isiraheli atangaza ko White House iburira ibindi bihugu byo muri ako karere kutazagendera kuri ayo makimbirane ngo nabyo biteze izindi ntambara.
Source: BBC News