Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Cyakuyeho Akato k’Amatungo
Ku wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyakuyeho akato k’amatungo kari karashyizweho mu Murenge wa Karangazi nyuma y’uko hagaragaye indwara y’uburenge mu nka zo mu Kagari ka Nyamirama, mu mpera za Kanama 2023.
RAB ikaba yasabye aborozi gukurikiza ingamba zo kwirinda ko uburenge bwagaruka, harimo kutazerereza amatungo ahubwo inka zikaguma mu nzuri.
Indwara y’uburenge yagaragaye mu Kagari ka Nyamirama mu nzuri enye z’aborozi, mu Mudugudu wa Akayange, inka 56 zahise zikurwa mu bworozi kugira zitanduza izindi.
Bukigaragara haketswe ko indwara ishobora kuba yaraturutse mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, kubera ko hari bamwe mu borozi baragiramo inka mu buryo butemewe.
Mu nama yahuje aborozi na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, hagamijwe gufatira hamwe ìngamba zo kongera umusaruro w’ibihingwa ndetse n’umukamo muri Nzeri 2023, abayobozi batandukanye bagaragaje ko mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro ari hamwe mu haturuka indwara y’uburenge kubera bamwe mu borozi banze gucika ku ngeso yo kuragiramo inka.
Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, yavuze ko umwaka wa 2016 indwara y’uburenge yakomotse mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, ndetse icyo gihe hakaba harasanzwemo inka zirenga 30,000.
Icyo gihe ngo hafashwe icyemezo cyo kukizengurutsa umuferege ndetse aborozi bacyegereye bahabwa senyenge zo kuzitira inzuri zabo, zifite agaciro gasaga Miliyoni 381Frw.
Mu mwaka wa 2022, indwara y’uburenge yahereye mu Murenge wa Musheri, ikomereza i Rwimiyaga ubu bukaba bwarageze na Karangazi.
Mu kwezi kwa Nzeri, mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, hafatiwemo inka 354.
Mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, hakaba hari aborozi 20 baragira buri gihe mu Kigo cya gisirikare, inka zabo 137 zikaba zarafatiwemo zikurwa mu bworozi.
Indwara y’uburenge yaherukaga kuboneka mu Murenge wa Rwimiyaga muri Gicurasi 2023, ikumirirwa mu Tugari tubiri yari yagaragayemo twa Cyamunyana na Kirebe, ndetse inka 206 zagaragaje ibimenyetso by’indwara zikurwa mu bworozi.
Ku wa 28 Nyakanga 2023, nibwo amasoko y’inka yongeye gutangira gukora kuko indwara yari yarangiye.
Mu gihe bikekwa ko uburenge bwagaragaye mu Murenge wa Rwimiyaga bwakomotse ku nka zari zikuwe mu bihugu bihana umupaka n’Akarere ka Nyagatare, ubwagaragaye mu Kagari ka Ndama aborozi bakeka ko bwaturutse ku nka ziragirwa rwihishwa mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro.