AMAKURU

Dr Ngirente Yitabiriye Itangizwa ry’Imurikagurisha Riri Kubera i Doha Muri Quatar

Dr Ngirente Yitabiriye Itangizwa ry’Imurikagurisha Riri Kubera i Doha Muri Quatar
  • PublishedOctober 3, 2023

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabiriye itangizwa ry’imurika mpuzamahanga ry’ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo ririmo kubera i Doha muri Qatar, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2023.

Bavomereye imbuto, indabo n
Bavomereye imbuto, indabo n’imboga mu gutangiza iryo murikagurisha

Amakuru yatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere, avuga ko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yifatanyije n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye, mu gutangiza iri murikagurisha rizasozwa tariki 28 Werurwe 2024.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kandi yifatanyije na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, mu gutangiza iryo murikagurisha mpuzamahanga, akaba yari ahagarariye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Iri murikagurisha rigamije gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima, no kongera ibikomoka ku buhinzi bw’indabo, imbuto n’indabo.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu byateje imbere ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto, rukaba rubyohereza mu mahanga, narwo rwitabiriye iri murikagurisha mpuzamahanga, aho rwerekana ibikomoka kuri ubwo buhinzi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara, basuye aho u Rwanda ruzamurikira ibikorwa byarwo muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizamara amezi atandatu, kuko rizasozwa tariki 28 Werurwe 2024, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutayu butoshye, ibidukikije byiza”.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *