Ndimbati warukurikiranyweho ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfuye
Ibiro by’Ubushinjacyaha bw’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwemeje urupfu rwa Aloys Ndimbati, umwe mu Banyarwanda bakurikiranyweho ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndimbati wabaye Burugumesitiri wa Komini Gisovu mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, yari akurikiranyweho gukora Jenoside, kugira uruhare mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, gushishikariza rubanda kwijandika muri Jenoside, ubwicanyi, itsembabwoko, gufata ku ngufu Abatutsikazi n’irindi hohotera, nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Bivugwa ko Ndimbati yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye bya Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa kuba mu bateguye bakanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe ku misozi ya Bisesero, Kidashya, Muyira, Byiniro na Kizirandimwe no mu buvumo bwa Nyakavumu.
Yari umwe mu bashakishwaga bashyiriweho intego ya miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika,