Abatekerezaga ko ibiciiro by’ibiribwa byenda kugabanuka nibahebe
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwongeye gutumbagiza igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli ugereranyije n’ibyari bimaze amezi abiri byubahirizwa uhereye muri Kanama uyu mwaka.
Itangazo uru rwego rwasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira, rivuga ko litiro ya lisansi itagomba kurenza Frw 1,822 ivuye kuri Frw 1630
Ibi bivuze ko litiro ya lisansi yiyongereyeho Frw 183 ugereranyije n’ibiciro biheruka.
Uru rwego nk’ibisanzwe rwasobanuye ko iri zamuka “rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.”
Kuri iyi ncuro ho ibi biciro byatumbagiye mu gihe ibihugu byinshi byugarijwe n’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli.
Ibiciro bishya byashyizweho bizamara amezi abiri, uhereye ku wa Gatatu tariki ya 04 Ukwakira.
Nyuma yaho iri tangazo risohokeye banwe batangiye kwiheba bati niba ibiciro byibiribwa byarazamutse lisansi idahenze cyane niba yiyongereye ubwo ntitujyiye kwicwa n’inzara.