AMAKURU

Abanyarwanda miliyoni 2,7 batuye aho batavukiye

Abanyarwanda miliyoni 2,7 batuye aho batavukiye
  • PublishedJanuary 6, 2024

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko Abanyarwanda barenga miliyoni 2,7 batuye mu turere dutandukanye n’utwo bavukiyemo, ni ukuvuga ko bigeze kwimuka mu buzima bwabo, bajya gushakira ubuzima ahandi hantu.

 

Impamvu zitera uku gusuhuka zifitanye isano no kuba igice kinini cy’Abanyarwanda kigizwe n’urubyiruko rugwiriyemo abize baba bashaka kuba ahari amahirwe menshi y’akazi, ibikorwaremezo biteye imbere bifasha mu iterambere cyangwa ubutaka butanga umusaruro ufatika w’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu turere dufite abantu benshi bagiye gutura ahandi harimo Gakenke, Muhanga, Nyamasheke, Gicumbi, Nyamagabe na Ngororero.

Ku bijyanye n’aho abasuhuka berekeza, Umujyi wa Kigali ni wo wakira benshi kuko byagaragaye ko abagera kuri 48,8% bawutuyemo atari ba kavukire na ho Intara y’Iburasirazuba ikagira abagera kuri 29,3%.

Intara y’Amajyepfo yakiriye 12,8%; iy’Amajyaruguru yakiriye 8,7% ugereranyije na 7,6% binjiye mu Ntara y’Iburengerazuba.

Akarere ka Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba twakiriye 34,5% by’abasuhukiye imbere mu gihugu. Utu turere dukurikirwa na Nyarugenge, Rwamagana na Bugesera twagiye twakira 6%, buri karere.

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, kigaragaza ko 70% by’Abanyarwanda muri 2050 bazaba batuye mu mijyi. Kuri ubu miliyoni 3,7 ni bo batuye mu mijyi ugereranyije na miliyoni 9,5 batuye mu byaro. Miliyoni 15 ni bo bazaba batuye mu mijyi, mu gihe mu byaro hazaba hasigaye miliyoni zirindwi.

Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abagera kuri miliyoni eshatu mu 2050, bivuze ko miliyoni 12 bandi bazaba batuye mu yindi mijyi irimo iyunganira Kigali n’indi mito igiye gutezwa imbere.

Kugira ngo uduce tw’ibyaro n’imijyi birusheho gutera imbere, bizaturuka ku kwegereza abaturage serivisi z’ibanze zirimo ibikorwaremezo nk’amazi, umuriro w’amashanyarazi, amashuri, amavuriro, ibibuga.

Ibi ni bimwe mu byitezweho kugabanya umubare w’abimukira mu Mujyi wa Kigali n’ibindi bice biteye imbere kurusha ibindi kuko ibikorwaremezo by’ibanze bifasha mu kubona akazi no kugahanga bizaba bisaranganyijwe hirya no hino.

Mu bimukira mu mijyi bahura n’ikibazo cy’amacumbi adahagije n’ahari akaba ahenze. Mu 2021 mu Rwanda habarurwaga inzu miliyoni 2,8 bivuze ko kugira ngo Abanyarwanda bazabone aho gutura muri 2050, hazaba hakenewe inzu nibura miliyoni 5,5.

Inama zatanzwe mu guhangana n’iki kibazo harimo kuvugurura utujagari dusanzwe duhari no kubaka ahatubatse mu mijyi n’udusanteri i mbere yo kwagura imijyi no gukoresha inkengero zayo mu myubakire.

Abanyamahanga batuye mu Rwanda n’Abanyarwanda batuye mu mahanga

Abanyamahanga batuye mu Rwanda bagize bagera kuri 2,8% by’abaturage b’u Rwanda nk’uko Ibarura Rusange ryabigaragaje.

Abenshi mu banyamahanga batuye mu Rwanda ubasanga mu bice by’imijyi ugereranyije n’abatuye mu byaro. Abatuye mu mijyi (5,6%) bakubye hafi inshuro eshatu abatuye mu bice by’icyaro (1,7%).

Ni mu gihe Abanyarwanda 65.762 ari bo bari batuye mu mahanga mu myaka itanu yabanjirije ibarura, ni ukuvuga ko bagize 0,5% by’abaturage bose mu Rwanda.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *