AMAKURU

Abanyamahanga nabo bashobora gukora munzego za leta

Abanyamahanga  nabo bashobora gukora munzego za leta
  • PublishedMay 8, 2024

Depite Uwamariya Odette, yateguye umushinga w’itegeko uteganya ko mu bihe biri imbere abanyamahanga bashobora kwemererwa gukora mu nzego za Leta ndetse ibiruhuko by’ingoboka ku mukozi wa Leta wabyaye cyangwa wagize ibyago bikiyongera.

Ni umushinga yatangije ndetse awugeza ku Nteko Rusange, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024.

Depite Uwamariya Odette yagaragaje ko yifuje gutangiza uyu mushinga kubera ko itegeko rigena sitati rusange y’abakozi ba Leta ritagena uburyo umunyamahanga ashobora gukora mu nzego za Leta, ndetse rivuga ko Abanyarwanda ari bo bonyine bemerewe gukora mu nzego za Leta.

Bitandukanye n’ibi ariko, Leta yagiye kenshi ishaka kwifashisha abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye cyane cyane mu ngeri z’ubuzima bw’igihugu zishingiyeho imibereho n’ubukungu by’igihugu.

Muri uyu mushinga biteganyijwe ko “Urwego rwa Leta rushobora gukoresha umunyamahanga hakurikijwe ibiteganywa n’Iteka rya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano.”

Muri uyu mushinga kandi ikiruhuko cyo kubyara ku mugore cyarongerewe kiva ku byumweru 12 kiba ibyumweru 14, naho ikiruhuko ku mugabo ufite umugore wabyaye kiba iminsi irindwi ikurikiranye.

Depite Uwamariya ati “Ibi byakozwe hagamijwe kubihuza n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga yerekeye umurimo, kugira ngo umugore ahabwe igihe gihagije cyo gukomera no konsa umwana.”

Impinduka ku bijyanye n’iminsi y’ikiruhuko cyo kubyara, iminsi y’ikiruhuko cy’ingoboka, iy’ikiruhuko gitangwa igihe umubyeyi yabyaye umwana utarageza igihe cyo kuvuka, umwana apfuye cyangwa inda ikavamo, uyu mushinga w’itegeko uteganya ko iminsi y’ibi biruhuko izagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano.

Depite Ruku rwa Byoma yagaragaje ko hari impinduka zabayeho mu bihe byashize ariko byari bikenewe ko umunyamahanga yemererwa gukorera Leta atabanje kuba umunyarwanda.

Ati “Nta guheza bikwiriye kubaho mu mirimo ya Leta kubera impamvu zitumvikana. Hari ibindi ariko bikwiriye kwigwaho. Mwabonye iminsi bahaye umugabo? Iminsi ine kugera kuri irindwi? Umubyeyi aba agifite intege nke, umugabo agihihibikana ngo arebe ko igikoma cyashya vuba, abagabo ndasaba natwe ko dukwiriye gusaba iyi minsi irindwi tuti ntabwo ihagije. Tuyikubye kabiri byaba byiza umuntu akagaruka ku kazi avuga ati madamu atangiye kugira agatege.”

Depite Uwamariya yagaragaje ko mu gihe aba banyamahanga bahabwa uburenganzira bwo gukora mu nzego za Leta bizoroshya ihererekanya ry’ubumenyi bujya ku Banyarwanda.

Ati “Bazaba bakorana n’abana b’Abanyarwanda bifasha kugira ngo bwa bumenyi igihe bazaba badahari abacu babusigarane, bifasha kubaka imikorere ihamye.”

Depite Ndagijimana Léonard yagaragaje ko hari ingorane zigaragara ku bagore bamwe mu kubyara zikwiye gutuma bahabwa ikiruhuko cy’ingoboka kirekire ugereranyije n’icyateganyijwe.

Ati “Iyo bigeze mu rwego rwa fistule [kujojoba] ni ingorane zishobora no gutuma n’umugore amara n’amezi umunani. Nibajya gukora iteka bazarebe umugore ufite fistule ntacyo aba agishoboye gukora. Ntabwo abagabo bari bakwiye guhabwa iminsi irindwi kuko nko kuri iki kibazo bishobotse umugabo wamuha n’iminsi 30.”

Uyu mushinga uzasuzumwa n’Inama y’Abaperezida kuko komisiyo yari iwufite mu nshingano ifite indi mirimo kandi ukaba wihutirwa, nk’uko IGIHE  dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *