Abakozi ba APR FC Bakurikiranweho Gucura Umugambi wo Kuroga Abakinnyi ba Kiyovu Sports
Urukiko rwa Gisirikare rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo abarimo abakozi batatu ba APR FC bakekwaho gushaka kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports, ryimurirwa ku wa 3 Ugushyingo 2023.
Uru rubanza ruregwamo Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager; Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe na Mupenzi Eto’o wari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC ndetse n’undi muturage witwa Bizimana Bilali, uyu bivugwa ko yari umuganga.
Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima. Batawe muri yombi muri Gicurasi 2023.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwabashinje gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bibace intege mu mukino wabahuje na APR FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Muri uyu mukino Ikipe y’Ingabo yatsinze Urucaca ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye Ikigo cy’Ibimenyetso bya Gihanga, Rwanda Forensic Institute (RFI), gukora isuzuma ku miti yakoreshejwe n’abakekwaho gushaka kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports, mu kureba niba nta kintu gishobora gushegesha umubiri cyangwa kikaba cyatera urupfu cyarimo. Ibyo bisukika byari mu macupa atatu asa n’asanzwe ashyirwamo jus.
Bwabwiye urukiko ko raporo y’inzobere muri RFI yerekanye ko muri ibyo bisukika hasanzwemo imiti yo mu bwoko bwa Phenothiazines witwa Promethazine, ukoreshwa cyane mu kurinda isesemi, kuruka ndetse rimwe na rimwe ukoreshwa mu gihe umuntu yabuze ibitotsi kugira ngo asinzire.
Mu iburanisha ry’uru rubanza mu mizi, ku wa 15 Nzeri 2023, abaregwa bemeye ibikorwa bigize ibyo baregwa ariko ntibemera inyito y’icyaha.
Umwanzuro w’uru rubanza wagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda ariko kubera rutararangiza kwandikwa no gusesengurwa isomwa ryawo ryimurirwa ku wa 3 Ugushyingo 2023.
IGIHE yamenye ko uru rubanza rwasubitswe kubera “imirimo y’urukiko yabaye myinshi bituma igihe cyatanzwe kitubahirizwa.’’
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwa Gisirikare kubahanisha gufungwa imyaka itatu no gutanga amande y’ibihumbi 500 Frw.