AMAKURU

Abagororwa bashobora kwemererwa kujya batera akabariro n’abo bashakanye

Abagororwa bashobora kwemererwa kujya batera akabariro n’abo bashakanye
  • PublishedJanuary 11, 2024

Mu bihugu bimwe na bimwe, ibijyanye no gutera akabariro bifatwa nk’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ku buryo n’abafunze kubera ibyaha bitandukanye mu gihe runaka bemererwa kubonana n’abo bashakanye mu buryo bwihariye, bagakora icyo gikorwa kibahuza.

Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iki gikorwa cyemewe muri Leta za California, Connecticut, Washington na New York. Ibi bikorwa kandi mu bihugu nk’u Budage, Canada, u Burusiya na Brésil.

Ibihugu byemera ko umugororwa ashobora gusurwa n’uwo bashakanye bagatera akabariro, bivuga ko bifasha byinshi haba ku ruhande rw’ufunze n’uwo bashakanye, birimo kwirinda ubutinganyi muri gereza, gukumira isenyuka ry’imiryango. By’umwihariko bifasha umugororwa wafunzwe atarabyara, kuba yagira umuryango.

Kimwe mu bihugu aho ubu buryo bwo gusura abafunze butemewe ni mu Rwanda, kuko amategeko avuga ko “umuntu ufunzwe afite uburenganzira bwo gusurwa ku minsi n’amasaha mu buryo buteganywa mu mategeko ngengamikorere ya gereza, kandi ahererekanya n’abamusura amakuru ku mugaragaro acunzwe n’umucungagereza cyangwa undi mukozi wa gereza ubifitiye ububasha.”

Mu bihe bitandukanye bamwe mu Banyarwanda bagiye bagaragaza ko u Rwanda rushyizeho ubu buryo bwo gusura byagira byinshi bifasha cyane cyane mu bijyanye no gusigasira ubumwe bw’umuryango.

Ni ibintu bajyanisha no kuba mu Rwanda hamaze iminsi hari gukorwa amavugurura agamije kunoza imibereho y’abafunze no kubafasha kuzisanga mu buzima bwo hanze igihe bazaba bafunguwe.

Mu mavugurura yakozwe harimo icyemezo cyo gushyiraho ibigo bizajya binyuzwamo abasigaje igihe gito ngo barangize igihano kugira ngo bigishwe ndetse banahuzwe n’abo bakoreye ibyaha kugira ngo bibafashe kujya mu buzima busanzwe.

Hari kandi amavugurura yakozwe ajyanye n’igihano cy’inyungu rusange aho uwahamwe n’icyaha ashobora kukirangiriza hanze y’Igororero. Ibi bivuze ko hari abantu bazajya bakatirwa n’Inkiko igifungo bakagikora bataha iwabo mu ngo.

Ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama, ubwo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Gasana Alfred yari mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abakozi bashya bato bari bamaze umwaka bahugurirwa kwinjira muri RCS, yabajijwe n’itangazamakuru niba muri aya mavugurura yakozwe haritawe ku korohereza abagororwa kwemererwa gutera akabariro n’abo bashakanye.

Minisitiri Gasana yavuze ko bakurikije umuco Nyarwanda ibi bitemewe ngo kuko umuntu ufunzwe aba agomba kugira ibyo yigomwa mu rwego rwo kumva ko ari kugororwa.

Ati “Ubundi kugorora umuntu cyangwa ibihano runaka binajyana n’imico y’ahantu, imico y’igihugu, umuco w’Abanyarwanda. Hari ibihugu usanga ibyo bikorwa [kubemerera gutera akabariro] ibyo byemewe, ariko twe mu myumvire yacu nk’Abanyarwanda, mu muco wacu nk’Abanyarwanda ntabwo ibyo tubyemerera ufunzwe, kuko ufunzwe agomba kugira bimwe mu byo atemererwa kugira ngo koko yumve ko yakosheje kandi yitandukanye nibyo yakoze.”

Minisitiri Gasana yavuze ko mu muco Nyarwanda ufunzwe atemerewe guhuza urugwiro n’uwo bashakanye, akaba ariyo mpamvu bitari byemezwa.

Yavuze ko ariko ari ibintu bizakomeza kuganirwaho basanga ari ngombwa bigategurwa neza kuko ari ibintu bisaba gushyiraho aho abo bantu bazajya babonanira.

Ati “Wenda bizagenda biganirwaho ariko uyu munsi ntabwo tubyemera no mu mavugurura turimo kujyamo ntabwo ibyo byemewe.”

Nubwo hari abashyigikiye ko abafunze bahabwa ubu burenganzira, hari n’abagaragaza ko kuba umugororwa yakwemererwa uburenganzira nk’ubu, byaba bimeze nko gufata umuntu wakoze icyaha ukamushimira, mu gihe ahubwo akwiriye guhabwa igihano gituma yitekerezaho agahinduka, ku buryo ubwo burenganzira azongera kubusubirana yarazinutswe icyabumwambura.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *