Ababyeyi ba Kylian Mbappe babana umwe ari umusilamu undi ari umukiristu.
Kylian Mbappe Lottin yavutse mu mwaka 1998 ku wa 29 Ukuboza, iyi ni itariki yizihiza isabukuru ye y’amavuko. Tariki ya 29 Ukuboza kandi ni nayo tariki Mongolia yahawe ubwigenge n’Ubwami bwa Qing mu Bushinwa. Ninabwo kandi Guatemala n’ubuyobozi bwayo bwayoboye impinduramatwara mu ntambara yamaze imyak 36 yashizweho akadomo maze basinya amasezerano y’amahoro. Mbappe yavukiye mu gihugu cy’Ubufaransa avukira mu Majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu mu bice bituranye n’umujyi bizwi nka ‘Parisian Suburb’. Ibyo harimo igice kizwi nka Saint-Denis, Boulogne-Billancou, Montreuil na Nanterre. Mbappe nawe Montreuil niyo yavukiyemo ikaba iya kabiri ituwe cyane muri ibi bice, ikaba n’imwe mu ntara 18 zituwe cyane mu bufaransa, aho ituwe n’abasaga million 12 n’ibihumbi 200 kuri kirometerokare zisaga gato ibihumbi 12.
Biba bisekeje cyane iyo wumvise abantu bapfa amadini kugeza ubwo bamwe kunyura aho abandi banyuze bifatwa nk’icyaha gikomeye cyane. Gusa igitangaje cy’babyeyi ba Kylian Mbappe Wilfred Mbappe na Fayza Lamari babana badahuje amadini kandi amahoro akaba asagamba kuruta ibindi byose mu muryango wabo.
Se umubyara n’umwemeramana w’umukistu naho nyina umubyara akaba afite imyemere y’idini ya Islam. Ikikurimo kiba kikurimo koko, aba urukundo si urwo binginga kuko ku minsi mikuru nka Noheri, Pasika n’indi ya gikristu bayizihizanya nk’umuryango bashyigikira Wilfred Mbappe. Iminsi mikuru ya idini ya Islam iyo igeze nabwo nk’umuryango Fayza Lamari ntashobora kwizihiza wenyine Eid al-Adha, Eid al-Fitr, Ashura n’indi.