AMAKURU

Muhanga:ubwoko bw’inzonga yitwa igisasu yafashwe na police

Muhanga:ubwoko bw’inzonga yitwa igisasu yafashwe na police
  • PublishedMay 22, 2023

Polisi ku bufatanye n’Inzego z’ibanze bafashe abagabo 5 bacuruza inzoga isindisha cyane bakunze kwita Igisasu.Iyo operasiyo yabereye mu Mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, no mu mu Murenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi.

Abo bagabo bashinjwa gucuruza iyo nzoga yo yitwa ‘Igisasu’, bayicururiza mu Kagari ka Kivumu ahari santeri ishyushye iyi Mirenge ihuriramo.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza Gakwerere Eraste avuga ko ahitwa i Cyanika ariho abaturage b’Imirenge yombi baza kunywera bagasinda cyane.

Gitifu Gakwerere avuga ko uwanyoye iyo nzoga bita Igisasu, ata ubwenge ku buryo ushobora gukeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe, nkuko abaturage bahatuye babibwiye izo nzego.

Ati “Turashimira abaturage batanze ayo makuru bakagaragaza ububi bw’inzoga ndetse n’abayicuruza.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga SP Mutembe B.Octave avuga ko usibye kuba isindisha abayinyoye bakamera nk’abataye ubwenge, hiyongeraho no kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Ubwoko bw’inzoga nk’izi zigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.”

SP Mutembe avuga ko abazinywa batabasha kwigenzura kuko bakubita bakanakomeretsa abaturage bagenzi babo.

Ati “Amakimbirane yo mu Miryango no gusambanya abana n’ibindi bihera aha.”

Polisi yasabye abaturage kudahishira abacuruza izo nzoga, ahubwo bakihutira kubibwira inzego z’umutekano kugira ngo babakurikirane.

Litiro 600 z’inzoga bita igisasu, nizo Polisi n’inzego z’ibanze bafashe.

Abo bagabo 5 bafashwe, batatu muri bo bajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, abandi 2 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga inkuru dukesha umuseke

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *